Ibibazo n’ibisubizo ku Bijyanye n’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya Leta (2021/2022) n’ishyirwa mu myanya ry’abanyeshuri mu mwaka wa mbere n’uwa kane y’amashuri yisumbuye (2022/2023)
- Kugira ngo umunyeshuri arebe amanita ye n’ikigo yoherejwemo abigenza ate?
Itangazwa ry’amanota n’amashuri abanyeshuri boherejwemo rikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga
- Ukoresheje urubuga rwa NESA (https://www.nesa.gov.rw/ ), ugakanda ahanditse “Exam Results”, ugahitamo icyiciro “select Exam Level”, ukandika nimero y’umunyeshuri ahabigenewe “index number” ugakanda “Get Results”
- Gukoresha ubutumwa bugufi bwo kuri telephone igendanwa (SMS) : Ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi muri telephone, ukandika nimero iranga umukandida (index number) ukohereza kuri 8888. Urugero : Ushobora kwandika 211008PR0892022
- Ni abahe banyeshuri bahabwa imyanya na NESA ?
Hashingiwe ku mabwiriza agenga ibizamini bya Leta mu ngingo ya 43, NESA ishyira mu myanya gusa abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza (P6) bajya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisubmbuye (S1) ndetse n’abatsinze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (S3) bajya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4 GE, L3 TVET / Y1 TTC)
- Ni ubuhe buryo NESA ikoresha ishyira abanyeshuri mu myanya?
Gushyira abanyeshuri mu myanya hubahiriwza uburyo bukurikira ;
- Kubanza kumenya no kwemeza imyanya iboneka mu mashuri;
- Gushyira abanyeshuri batsinze mu mashuri yagaragajwe;
- Gutangaza amashuri abanyeshuri boherejwemo;
- Kwakira no gusubiza ubujurire bw’abanyeshuri.