ITANGAZO RYA CYAMUNARA
Izina ry’ikigo : COPEDU PLC
Aderesi: Iherereye kuri Avenue y’Ubumwe bw’Afurika, Kicukiro
Telefoni: 0252570143 / 0252570149 , Umurongo wa telefoni uhoraho (hotline): 2012
Imeri (email): info@copeduplc.rw
Agasanduku k’iposita : 4053 Kigali
Ubuyobozi bwa COPEDU Plc buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko bushaka kugurisha mu cyamunara umutungo utimukanwa ukurikira :
Ikibanza kirimo inzu imwe gifite ubuso bungana na 354 sqm gifite UPI no 1/01/09/04/270 giherereye mu Mudugudu wa RWAMPARA, Akagali ka RWAMPARA, Umurenge wa NYARUGENGE, Akarere ka NYARUGENGE mu MUJYI WA KIGALI.
Abumva bifuza kugura uwo mutungo barasabwa gutanga igiciro cyabo mu ibahasha ifunze igashyirwa muri Secrétariat ya COPEDU PLC ku Cyicaro gikuru, bitarenze ku itariki ya 29/12/2022 saa cyenda z’amanywa (15h00’).
Inyuma ku ibahasha hagomba kwandikwaho amagambo akurikira: “Kugura inzu iri
mu kibanza cya COPEDU PLC gifite UPI 1/01/09/04/270”.
Amabahasha azafungurwa uwo munsi tariki ya 29/12/2022, saa cyenda n’igice (15h30) mu ruhame, mu Cyumba cy’inama cya COPEDU PLC ku Cyicaro gikuru, giherereye ku muhanda munini wa RWANDEX-SONATUBES.
Nyuma uwatsindiye umutungo ugurishwa azahita yishyura amafaranga yose icyarimwe ako kanya. Utishyuye ako kanya azasiga ingwate ihwanye na 10% y’igiciro yatanze, akazayaheraho yishyura asigaye. Igihe azaba atishyuye amafaranga yasigaye mu gihe cy’iminsi ibiri (2) uhereye igihe amabaruwa yafunguriwe, ntazasubizwa iyo ngwate. COPEDU PLC izasubirana umutungo wayo yongere iwugurishe.
COPEDU Plc ifite kandi uburenganzira bwo kwanga igiciro cyatanzwe igihe kiri munsi y’ikigaragazwa n’igenagaciro ryakozwe n’Umugenagaciro wabigize umwuga kandi wemewe n’Urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda.
Gusa mu gihe amabahasha azaba amaze gufungurwa bizaba byemewe ko abantu bashobora kongeraho amafaranga bagapiganisha uzaba yatanze menshi kugeza igihe nta muntu wongeye kugira ijambo arenza kuwavuze nyuma.
Gusura umutungo uzagurishwa bizakorwa ejo ku wa Gatanu ku itariki ya 23/12/2022 no ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha ku itariki ya 28/12/2022 guhera saa yine (10h00’) zuzuye kugeza saa sita (12h00’) aho uherereye mu RWAMPARA.
Ikiguzi kizaba cyatanzwe ku mutungo ugurishwa wavuzwe haruguru n’ingwate ya 10% yavuzwe hejuru, bizishyurwa kuri konti no 1008020086180, iri muri COPEDU Plc cyangwa kuri konti no 000400004470521 ya COPEDU PLC iri muri Banki ya Kigali (BK).
Telefoni wabazaho amakuru: 0788778907
Bikorewe i Kigali, ku wa 22/12/2022
NYANGEZI Joseph MUYANGO Raissa
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Umuyobozi Mukuru